Senegal:Bane barimo umunyamakuru bafunze bazira ifoto ya Perezida yambaye ubusa

Abantu bane barimo umunyamakuru bafunzwe bazira gukwirakwiza ifoto isubiwemo (photoshop) igaragaza Perezida Macky Sall yambaye ubusa.

BBC yavuze ko umunyamakuru ushinjwa gukwirakwiza iyo foto bwa mbere yatawe muri yombi ku cyumweru, abandi batatu batabwa muri yombi kuwa Gatatu.

Bakurikiranyweho gukwirakwiza amafoto y’urukozasoni no kwandagaza umukuru w’igihugu.

Bamwe mu babonye iyo foto ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko batunguwe nubwo hari abavuze ko gufunga abayikwirakwije ari ukubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo