Kwamamaza

MU MAHANGA

Sasha Obama umukobwa wa Barack Obama akora muri resitora

Yanditswe

kuya

na

EMMY Niyigena
Sasha Obama umukobwa wa Barack Obama akora muri resitora

umukobwa wa Perezida wa Amerika Barack Obama witwa Sasha Obama yabonye akazi muri resitora aho atanga ibiribwa ndetse akanakora amasuku.

Sasha w’imyaka 15 yafashe akazi mu gihe cy’impeshyi aho azajya atanga amafunguro muri resitora ya Martha’s Vineyard, muri leta ya Massachusetts.

Ikinyamakuru The Boston Herald cyavuze ko Sasha, wakoresheje izina rye ryuzuye, Natasha, yaherekejwe n’abamurindira umutekano mu ibanga batandatu.

Uyu mujyi ni wo umuryango wa Obama ukunda kuruhukiramo mu bihe by’impeshyi.
Amafoto yerekanye uyu mukobwa wa Obama muto yambaye impuzankano y’ishati y’ibara ry’ubururu n’ingofero biranga resitora akorera.

Umwe mu bakorana na Sasha yabwiye The Herald ati: "Ari gukorera mu igorofa ryo hasi aho yakira abagura ibyo kurya batahana. Twibazaga impamvu abagabo batandatu bari gufasha uyu mukobwa, ariko twaje kumenya uwo ari we."

Ibiryo by’umukuru w’igihugu, White House, ntacyo byavuze kuri aya makuru ariko ku wa gatanu Michelle Obama yavuze ko ashaka kurera abakobwa be mu buzima busanzwe ku buryo bushoboka.

Izindi nshingano za Sasha Obama zirimo gufasha gutunganya resitora mbere y’ifunguro rya saa sita ndetse no gusukura ameza.

Abamucungira umutekano babonetse bicaye mu modoka cyangwa ku ntebe igihe Sasha yakiraga abakerarugendo abaha amafunguro.

Abandi bana b’abantu bazwi cyane bakoze akazi nk’aka
Mukuru wa Sasha Obama, Malia yakoze akazi yimenyereza mu bijyanye no gutunganya filimi.

Brooklyn Beckham,umuhungu wa David ana Victoria Beckham, yakoze mu biro by’umuntu utunganya amafilimi Guy Ritchie i London
Akiri ingimbi, Donald Trump Jr yakoze nk’uwakiraga abantu ku nkombe ku bwato bwa se Trump Castle mu mujyi i Atlantic City

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza