Kwamamaza

MU MAHANGA

S.Africa:Minisitiri yasabye imbabazi ku magambo y’urukozasoni yoherereje umukozi wa Leta

Yanditswe

kuya

na

Editor1
S.Africa:Minisitiri yasabye imbabazi ku magambo y’urukozasoni yoherereje umukozi wa Leta

Jeff Radebe, Minisitiri muri Perezidansi ya Afurika y’Epfo yasabye imbabazi ku magambo y’urukozasoni yandikiye umwe mu bakozi ba Leta.

Radebe w’imyaka 64, BBC ivuga ko yoherereje ubutumwa burimo amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina umukobwa witwa Siyasanga Mbambani w’imyaka 29, ushinzwe gufotora mu itsinda rishinzwe itumanaho rya Guverinoma.

Muri Werurwe uyu mwaka, Siyasanga yahagaritswe ku kazi ashinjwa gushaka kugirana umubano wihariye na Perezida Jacob Zuma ndetse na Visi Perezida Cyril Ramaphosa.Icyakora Siyasanga yarabihakanye.

Uyu mukobwa byabaye ngombwa ko yereka ikinyamakuru Sunday Times ubutumwa bugufi bw’urukozasoni yohererejwe na Radebe ndetse avuga ko aribwo ashobora kuba yarazize.

Mu kwiregura, Radebe yavuze ko yicuza icyatumye yohereza ubwo butumwa, ndetse ngo ntibukwiye ku mugabo nka we wubatse.Yavuze ko asabye imbabazi.

Radebe yavuze ko nta mubano wigeze uba hagati ye na Siyasanga nubwo yamwoherereje ubwo butumwa.

BBC ivuga ko ku Cyumweru Radebe yahuye n’umufasha wa Nyakwigendera Nelson Mandela, Makidizela Mandela ngo amufashe gusaba imbabazi kandi anamugire inama.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza