Riek Machar yahunze igihugu

Uwari Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Riek Machar yahungiye mu kindi gihugu kitaramenyekana kugeza ubu, gusa ngo ni muri kimwe mu bihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba.

James Gatdet Dak, umuvugizi w’ishyaka SPLA-IO rya Machar yavuze ko umuyobozi w’ishyaka yahungishijwe kuri uyu wa Gatatu, akajyanwa ahantu hisanzuye aho azabona uburenganzira bwo gutembera mu mahanga ndetse akanabona uko avugana n’itangazamakuru.

Machar yatangiye kuburirwa irengero hagati muri Nyakanga uyu mwaka ubwo imirwano yari irimbanyije hagati y’ingabo ze n’iza Perezida Salva Kiir.

Byageze aho Perezida Kiir ashyiraho amasaha 48 ngo Machar abe yagarutse ku buyobozi cyangwa asimbuzwe, ariko ayo masaha arangira ataragaruka.

Kiir yahise amusimbuza Taban Deng Gain nka Visi Perezida, nubwo ubuyobozi bw’ishyaka rya Machar bwatangaje ko umuyobozi wabo akiri Visi Perezida.

Umuryango w’abibumbye wahise usaba Kiir kubahiriza amasezerano y’amahoro yasinywe umwaka ushize, agena ko Visi Perezida agomba gutoranywa n’abatavuga rumwe na Leta.

Mabior Garang de Mabior, umuyobozi w’ishyaka SPLA-IO yavuze ko impamvu bahungishije Machar ari uko Leta yamukurikiraniraga hafi, igenzura telefone ze n’ibindi.

Byitezwe ko kuri uyu wa Kane ari bwo Machar aza gutangaza aho aherereye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo