Riek Machar arashinja Salva Kiir kuba nyirabayazana w’intambara muri Sudani y"Epfo

Perezida Salva Kiir (ibumoso) na Visi Perezida Riek Machar baracyarebana ay’ingwe

Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Dr. Riek Machar yavuze ko yishimiye ko igihugu cye kibamo amahoro agashinja Perezida Salva Kiir kumugabaho ibitero no kuba ari we watangije imirwano imaze iminsi itwara ubuzima bwa benshi muri iki gihugu.

Ubwo imirwano imaze iminsi muri Sudani y’Epfo yatangiraga kuri uyu wagatanu, Perezida Salva Kiir yari yatumiye Machar mu biro by’umukuru w’igihugu ngo baganire. Nyuma imirwano yatangijwe no kurasana hagati y’abasirikare barinda aba bagabo bombi

Kugeza kuri iki cyumweru, abantu 150 bari bamaze gusiga ubuzima muri iyo mirwano yatangiriye hafi y’ibiro bya Perezida, umubare w’amaze kugwa muri iyi mirwano kuri ubu ukaba umaze kurenga abantu 300.

Kuri uyu wa mbere, imirwano ikaze yakomereje ahitwa Jabel aho ibirindiro bya Machar n’abamushyigikiye biherereye.

Ku munsi w’ejo hashize kandi Dr. Riek Machar yashinje Perezida Kiir kumugabaho ibitero agira ati: "Mumasaha ashize twarashweho bikomeye n’indege za Perezida Kiir, mugenzi wanjye ntabwo ashaka amahoro, gusa nta muntu wafata ubutegetsi mu biganza bye agamije guhungabanya umutekano w’igihugu"

Gusa nubwo Dr. Machar avuga ko nta mahoro ari mugihugu ngo afite icyizere ko amahoro agiye kugaruka mu gihugu bidatiinze nkuko ikinyamakuru Chimpreports cyabitangaje.

Machar yagize ati: " Muri ibi byose, mfite icyizere ko ahazaza h’igihugu ari heza, twaje mu mujyi wa Juba kuko twari tuzi ko igihugu kidushaka twese, ntabwo nigeze ntakaza icyo cyizere"

Kuva iki gihugu kibonye ubwigenge muri 2011 cyabaye mu bihe by’intambara cyane cyane nyuma y’Ukuboza 2013 aho Perezida Kiir yashinjaga Machar gushaka kumuhirika kubutegtsi.

Muri Kanama 2015 impande zombi zaricaye zisinyana amasezerano y’amahoro ndetse zemeranya gushyiraho guverinoma ihuriweho n’impande zombi ariko ikigaragara ni uko nta mahoro birimo gutanga kuko nubundi imirwano irakomeje kandi abantu baracyapfa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo