Raporo ishinja Perezida Zuma kurya ruswa yahagurukije abigaragambya bamusaba kwegura

Muri Afurika y’Epfo ibihumbi by’abaturage biraye mu mihanda mu myigaragambyo ikomeye basaba Perezida Jacob Zuma kwegura ku butegetsi nyuma ya Raporo imushinja gukoresha ikimenyane, kurya ruswa no gusesagura umutungo w’igihugu

Iyi Raporo yakozwe na Thuli Madonsela impirimbanyi mu guharanira uburenganzira bwa rubanda. Hari hashize iminsi Perezida Zuma yaranze ko iyi Raporo isohoka ariko kuri uyu wa gatatu arabyemera avuga ko ari ku mpamvu z’ubutabera.

Iyi raporo yari itegerejwe igihe kirekire irashinja Perezida Zuma gutonesha abaturage b’abaherwe bakomoka mu Buhinde bakorera ubucuruzi muri iki gihugu aho ngo abareka bakihitiramo imyanya bajyamo mu buyobozi bw’inzego zo hejuru uko babishatse.

Aljazeera yatangaje ko muri iyi raporo hagaragaramo ibihamya by’uko Leta yahaye amafaranga menshi sosiyete icukura amabuye y’agaciro yitwa Tegeta yashinzwe n’abo baherwe bo mu Buhinde n’umuhungu wa Perezida witwa Duduzane Zuma.

Gusa Perezida Zuma we ahakana ibyo kuba atonesha igice kimwe cy’abaturage. Abayobozi mu ishyaka ANC riri ku butegetsi muri iki gihugu batangaje ko bagiye kwiga kuri iyi Raporo bakaza kugira icyo bayivugaho kuri uyu wa kane.

Iyi Raporo yatumye abaturage kuri uyu wa Gatatu bajya mu mihanda kwigaragambya basaba ko Perezida Zuma yegura ku butegetsi.

Bamwe mu bayobozi b’ishyaka rye ANC, abanyamadini, abatavuga rumwe na Leta, abagize imiryango yigenga, n’abanyepolitiki bakomeye muri iki gihugu, bagiye basaba Perezida Zuma w’imyaka 74 kwegura mbere yuko manda ye irangira muri 2019 kuko imiyoborere ye irimo kugusha igihugu mu ihungabana ry’ubukungu ridasanzwe.

Mu minsi ishize Perezida Zuma yakurikiranwe mu nkiko ku mitungo ya Leta yakoresheje mu nyungu ze ubwo yubakaga inzu ye bwite aho yahamijwe n’urukiko rw’ikirenga gukoresha umutungo wa Leta ufite agaciro k’ibihumbi 543 by’amadorali ($543,000).

Abasaba Zuma kwegura kandi barabihera ku nsinzwi idasanzwe ishyaka ANC rya Perezida Zuma riherutse kugira mu matora aheruka kuba muri iki gihugu aho iri shyaka ryatsinzwe mu buryo butigeze kubaho kuva mu 1994, ibi byose bakabishinja imiyoborere mibi ya Parezida Zuma.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo