RDC: Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Badibanga wagizwe Minisitiri w’Intebe

Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya, Samy Badibanga.

Badibanga ni umwe mu baturuka mu ishyaka UDPS rya Etienne Tshisekedi witabiriye ibiganiro biherutse kuba hagati y’abatavuga rumwe na Leta hashakishwa uko igihugu kizaba kiyobowe mu gihe cy’inzibacyuho, ni ukuvuga kuva mu Ukuboza uyu waka kugeza muri Mata 2018 ubwo amatora ya Perezida ateganyijwe kuba.

Badibanga yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ku itike ya UDPS, nubwo yarenze ku mabwiriza yari yatanzwe n’ishyaka yo kutagira urwego na rumwe umuntu uvuye muri iryo shyaka ajyamo, nyuma yo gutsindwa amatora kwa Etienne Tshisekedi muri 2011.

Asimbuye Augustine Matata Ponyo weguye mu minsi ishize, mu rwego rwo guha umwanya ibyavuye mu biganiro by’impande zitavuga rumwe byari byemeje ko Minisitiri w’Intebe agoba kuva mu batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Badibanga w’imyaka 54 yanabaye umujyanama wihariye wa Tshisekedi, ndetse mu mwaka wa 2011 yri umwe mu bashinzwe kumwamamaza nkuko Radiookapi ibitangaza.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida Kabila yavuze ko Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho ugiye kujyaho azaba ashinzwe kuyobora abaturage ku matora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo