Kwamamaza

MU MAHANGA

RDC: Abapolisi 40 bishwe n’abitwaje intwaro

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
RDC: Abapolisi 40 bishwe n’abitwaje intwaro

Abapolisi bagera kuri 40 bo mu Ntara ya Kasai bishwe baciwe imitwe n’abantu bitwaje intwaro bo mu mutwe w’abarwanyi wiyise Kamwina Nsapu.

Aba barwanyi ngo bagabye igitero kuwa 24 Werurwe 2017 ku modoka yari itwaye abo bapolisi ivuye ahitwa Tshikapa yerekeza Kananga maze barabica harokoka batandatu muri bo babashaga kumva ururimi ruvugwa muri ako gace.

Aba barwanyi batangiye gukaza ibitero muri Kasai kuva muri Kanama umwaka ushize ubwo inzego z’umutekano zicaga Jean Pierre Pandi wari umuyobozi wabo. Alexis Nkande uyobora iyo ntara yavuze ko iperereza ryahise ritangira ngo abo barwanyi bafatwe.

Umuryango w’abibumbye (UN) uvuga ko kuva Jean Pierre Pandi wayoboraga umutwe w’abarwanyi wa Kamwina Nsapu yishwe, ngoa abantu 400 bo mugace ka Kasai bamaze kwicwa ndetse abandi basaga 200,000 bakaba bamaze kuva mu byabo.

UN kandi ivuga ko muri aka gace habonwe ibinogo 10 binini bishyinguyemo abo bantu bagiye bicwa. Uretse aba bamaze kwicwa, hari n’abakozi babiri ba UN barimo umunya-Amerika n’umunya-Suede nabo bashimuswe kugeza ubu bakaba baraburiwe irengero.

Ibihe by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo byatangiye kwigaragaza mu Kuboza umwaka ushize ubwo Perezida Joseph Kabila yangaga kuva ku butegetsi nyuma y’uko manda ze yemererwa n’itegeko nshinga zari zirangiye.

Icyo gihe amatora yari iteganyijwe yarasubitswe ku mpamvu zavuzwe ko ari izo kubura ubushobozi bwo kuyategura yimurirwa muri uyu mwaka ku itariki kugeza nubu itaratangazwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza