RDC:Abantu 34 bamaze kwicwa n’indwara itaramenyekana

Mu minsi ibiri, abantu 34 bamaze guhitanwa n’indwara itaramenyekana mu gace ka Bangbo mu Karere ka ntara (territoire) ya Banalia (Tshopo) muri Repulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Radiookapi ynditse ko iyo ndwara yatangiye kwica abantu guhera kuwa Gatanu tariki ya 7 Mata.

Uwafashwe n’iyo ndwara agaragaza ibimenyetso byo gucibwamo (guhitwa) ndetse no kuruka.

Visi Perezida wa sosiyete sivile ikorera muri ako gace, Didier Mahindo yasabye Leta n’abandi bagiraneza kugira icyo bakora kuko ngo abanganga bo muri ako gace bananiwe.

Yagize ati "Muri Bangbo hari indwara yo gucibwamo yibasiye abaturage.Guhera ejo (kuwa Gatanu) abagera kuri 30 bamaze gupfa.Abapfuye bari hanze y’ivuriro.Turasaba ubuyobozi kudufasha."

Ushinzwe ubuzima mu ntara ya Tshopo, Francis Baelongandi yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi batangiye gushaka icyo bakora.

Icyakora biracyekwa ko iyo ndwara yaba yatewe n’isuku nke, ngo kuko abaturage bo muri ako gace nta misarani bagira kandi banakoresha amazi y’umugezi wa Nodropi wanduye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo