RDC: Abantu 34 baguye mu gitero cyagabwe n’umutwe wa Mai-Mai

Abaturage bagera kuri 34 baguye mu mirwano ishingiye ku moko mu gitero cyagabwe n’umutwe w’abarwanyi wa Mai-Mai Mazembe wegamiye kubo mu bwoko bw’aba Nande urwanya abo mu bwoko bw’aba Hutu bo muri Congo.

Abayobozi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bemeje ko abantu 34 ari bo baguye mu gitero cyagabwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Mai-Mai Mazembe wegamiye ku bwoko bw’aba Nande.

Ni igitero uyu mutwe wagabye ku baturage bo mu bwoko bw’aba Hutu bashyamiranye n’abo mu bwoko bw’aba Nande.

Aljazeera yanditse ko mbere yo kugaba ibitero ku baturage batuye mu gace kitwa Luhanga gatuwe n’aba-Hutu, aba barwanyi babanje kugaba igitero ku ngabo za Leta ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (FARDC) maze mu gihe bamwe bakirwana n’ingabo za Leta abandi bahita birara mu baturage babicisha intwaro za gakondo n’imbunda.

Amakimbirane hagati y’aba-Nande n’aba-Hutu babarizwa mu burasirazuba bwa Congo amaze gufata indi ntera. Aba baturage ngo bamaze imyaka icumi bapfa ubutaka, ubutunzi bushingiye ku mabuye y’agaciro n’amakimbirane ashingiye ku moko,

Abo mu bwoko bw’aba-Nande bashinja aba-Hutu b’abanye-Congo gushyigikira umutwe w’abarwanyi wa FDLR mu gihe aba-Hutu bo bavuga ko aba- Nande bagamije kubirukana ku butaka bakoreramo imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Kongo (MONUSCO) zatangaje ko nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu bahise boherezayo ingabo zihagarika ubwo bwicanyi ndetse zinica umwe mu barwanyi.

Uretse abapfuye, hari n’abandi 15 bakomeretse bikomeye bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo