RDC:Abadepite bavugirije amafirimbi mu Nteko bamagana Minisitiri w’Intebe mushya

Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi kuri uyu wa Gatatu bavugirije amafirimbi mu Nteko Ishinga Amategeko, bamagana irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya, Bruno Tshibala.

Tshibala uherutse gutoranywa na Perezida Kabila ayo mashyaka avuga ko atubahiriije amasezerano yasinywe mu mpera z’umwaka ushize hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko gushyiraho Tshibala bizakomeza guteza umwuka mubi wa Politiki.

Icyakora nubwo abo badepite babanje kurogoya umuhango wo kurahira kwa Tshibala bavuza amafirimbi, byarangiye Minisitiri w’Intebe mushya arahiye.

Uyu muyobozi afite inshingano zo gutegura amatora ya Perezida uzasimbura Joseph Kabila warangije manda ye umwaka ushize, icyakora akavuga ko azavaho nyuma y’amatora.

Abakurikiranira hafi ibya politiki yo muri icyo gihugu bavuga ko amatora nubwo byaitezwe ko azaba uyu mwaka, ashobora kutazaba kuko nta kimenyetso cyerekana ko azaba.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo