Kwamamaza

MU MAHANGA

Qatar yikorejwe urusyo ngo ibihugu byayikomanyirije biyidoherere

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Qatar yikorejwe urusyo ngo ibihugu byayikomanyirije biyidoherere

Igihugu cya Qatar cyasabwe gufata imyanzuro ikakaye ngo ibihugu bine biherutse gucana umubano nayo biyikomorere.

Ibihugu bya Misiri, Arabie Saoudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Bahrain biherutse guca umubano na Qatar biyishinja gushyigikira imitwe y’iterabwoba.

Ibi bihugu nyuma y’iminsi mike bifashe uyu mwanzuro, byashyize ahagaragara indi myanzuro Qatar igomba gushyira mu bikorwa kugirango ikomorerwe.

Ku isonga hari ugufunga Igitangazamakuru cy’icyamamare Aljazeera ibyo bihugu bishinja gutangaza amakuru ahembera iterabwoba n’ubuhezanguni.

Qatar yasabwe kwirukana ingabo za Turukiya ndetse no guca umubano na Iran kandi bigakorwa mu minsi itarenze icumi.

Yasabwe kandi guca umubano n’abari mu mutwe wa Muslim Brotherhood,kwirukana no kwima ubwenegihugu abaturage baturuka muri ibyo bihugu uko ari bine ngo kuko kubemerera ari ukwinjira muri politiki zabyo.Yasabwe kohereza abantu icumbikiye bakekwaho iterabwoba n’ibyo bihugu bine, guhagarika gutera inkunga imitwe yose Amerika ifata nk’iy’iterabwoba.

Qatar yategetswe gutanga amakuru ku bantu batavuga rumwe na Leta ya Arabia Saoudite yagiye ifasha, kwihuza mu buryo bwose n’umuryango uhuza ibyo bihugu biherereye mu gace kamwe, guhagarika gutera inkunga ibindi binyamakuru bitari Aljazeera nka Arabi21, na Middle East Eye ndetse no kwishyura amafaranga ataramenyekana umubare.

BBC yatangaje ko iminsi icumi nishira Qatar idakoze ibyo yasabwe, ngo impuhwe yari yagiriwe zizata agaciro.

Muri iki cyumweru Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Qatar yavuze ko ntcyo bahsobora kuvuga ko banyagitugu b’abanyamahanga.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza