Kwamamaza

MU MAHANGA

Portugal: Inkonki y’umuriro yahitanye abasaga 50

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Portugal: Inkonki y’umuriro yahitanye abasaga 50

Umuriro udasanzwe watewe n’ishyamba ryahihe watwitse abantu benshi muri Poltugal, abagera kuri 57 ni bo bimaze kumenyekana ko bapfuye.

Uretse aba bapfuye, harabarurwa abandi bantu 59 bakomerekejwe n’uyu muriro barimo n’abashinzwe kurwanya inkongi z’imiriro bakomeretse bagerageza gutabara abari bari mu kaga.

Umubare w’abapfuye ushobora gukomeza kwiyongera bitewe nuko hakomeretse benshi kandi bikaba bishoboka ko hari n’abandi bapfuye bataramenyekana kuko ahahiye hose abantu batarahagera ngo barebe niba hari abandi uyu muriro watwitse.

Minisitiri w’Intebe wa Poltugal Antonio Costa yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko iki ari cyo kiza gishingiye ku gushya kw’amashyamba iki gihugu kigize kigahitana abantu benshi bigeza aha.

Hari abahiriye mu modoka bagenda mu muhanda ndetse n’abandi bishwe n’imyotsi yababujije guhumeka.

Uyu muriro wakwirakwiye mu ijoro ntabwo haramenyekana icyawuteye ariko harakekwa ko waba waturutse ku nkuba zakubise ibiti byo mu ishyamba uwo muriro waturutsemo bigatuma ishyamba rishya.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza