Kwamamaza

MU MAHANGA

Portugal: Bane baguye mu iturika ryabereye mu ruganda rw’ibishashi bikoreshwa mu birori

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Portugal: Bane baguye mu iturika ryabereye mu ruganda rw’ibishashi bikoreshwa mu birori

Abantu bane biravugwa ko baguye mu iturika ryabereye mu ruganda rukora ibishashi by’umuriro (fireworks) byifashishwa mu birori bitandukanye, mu gihugu cya Portugal.

Iryo turika ryabaye kuri uyu wa Kabiri ku mugoroba mu gace ka Avoes gaherereye mu birometero 300 uvuye mu mujyi mukuru Lisbone.

Abayobozi bashinzwe ubutabazi muri icyo gihugu babwiye itangazamakuru ko urwo ruganda rwari urw’Umuryango umwe kandi ngo n’abapfuye ni abo mu muryango umwe, dore ko abakozi bahakoraga ari abo mu miryango yegereye uruganda.

Uretse bane bapfuye, hari n’abandi bakozi batatu baburiwe irengero kandi polisi yatangaje ko bigoye kubabona.

Na nyir’uruganda biravugwa ko yaba yapfuye.

Ikinyamakuru Foxnews cyatangaje ko abakozi bari bari mu ruganda batazwi neza umubare, icyakora ngo bashpbora kuba bageraga muri 15.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza