Kwamamaza

MU MAHANGA

Phillipine:Abantu 36 bishwe behejejwe umwuka, umwicanyi aritwika

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Phillipine:Abantu 36 bishwe behejejwe umwuka, umwicanyi aritwika

Inzu yakinirwagamo urusimbi umwotsi wagaragaraga inyuma

Abantu 36 basanzwe bapfuye mu nzu ikinirwamo urusimbi (casino) mu murwa mukuru wa Philippine, Manila.

Benshi mu bapfuye nkuko BBC ibitangaza, bishwe no guhera umwuka kubera umwotsi watewe n’ameza yatwitswe n’umuntu winjiyemo afite imbunda.

Polisi yavuze ko uyu mugabo utaramenyekana yinjiye muri casino arasa mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu.

Ubuyobozi bwavuze ko icyo gitero cyari kigamije ubujura, ntaho gihuriye n’iterabwoba.
Polisi yavuze ko nubwo uwo mugabo yinjiye arasa, ngo ntawe yicishije isasu kuko yarasaga mu kirere.

Yahise afata ameza yakinirwagaho urusimbi n’utuntu bifashisha barukina byose arabitwika.

Ngo uwo mugabo yahise ajya muri hoteli iri muri iyo nyubako casino irimo, yitwikira uburingiti maze amenaho lisansi aritwika.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza