Perezida watutse Obama ngo yigeze kurisha umuntu ingona

1

Perezida Duterte
Perezida wa Phillipines Rodrigo Duterte ngo ubwo yari Meya w’Umujyi wa Davao yari afite agatsiko k’insoresore kamufashaga kwica mu buryo bubabaje abakewaho ibyaha, ngo hari n’abo bagaburiye ingona n’amafi.

Duterte yabaye Meya wa Davao kuva mu mwaka wa 1988.

Edgar Matobato, umwe mu batangabuhamya uvuga ko yari umwe mu bagize ako gatsiko, yabwiye komisiyo ya Sena ishnzwe gucukumbura ubwicanyi bukabije bukorerwa muri icyo gihugu ko bamaze imyaka 25 bica abantu nabi.Avuga ko bishe abarenga igihumbi.

Motabato yasobanuye ko bajyaga bica abantu bamwe babanaze mu mazi ngo amafi abarye, abandi bakabagoronzora amajosi, ngo hari n’uwo bigeze kugaburira ingona ziramurya ku itegeko rya Duterte nkuko BBC yabitangaje.

Ati “Akazi kacu kari kwica abanyabyaha nk’abafata abandi ku ngufu, abacuruza ibiyobyabwenge n’abajura kabuhariwe.”

Uyu mugabo washyizwe ku rutonde rw’abasaba gucungirwa umutekano nyuma y’uko Duterte atorewe kuba Perezida, yavuze ko Duterte yanabategetse gutera igisasu ku musigiti nyuma y’igitero cyagabwe ku rusengero mu mwaka wa 1993.

Martin Andanar umuvugizi wa Duterte yahakanye ibyo byose biregwa shebuja, yongeraho ko Duterte nta bubasha yari afite bwo gutanga ayo mategeko.

Yavuze ko na Komiisyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu yananiwe kwemeza niba ako gatsiko karabayeho.

Kuva Duterte yajya ku butegetsi muri uyu mwaka, amaze guhitana abanyabyaha bagera ku 3000.Mu minsi ishize mbere yo guhura na Obama yabajijwe n’abanyamakuru icyo azamusubiza naramuka amubajije ku bwicanyi akorera abacuruza ibiyobyabwenge, avuga ko uwo mwana w’indaya (Obama) adakwiiye kubimubaza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo