Perezida watutse Obama na Minisitiri w’ubucuruzi basobanyije ku cyemezo cyo guca umubano na Amerika

Perezida wa Philippines Rodriguo Duterte uherutse gutuka Perezida Obama kuri nyina kuri uyu wa Kane yatangaje ko acanye umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu bukungu ndetse no mu bya gisirikare.

Yabivuze ubwo yaganiraga n’abashoramari I Beijing mu Bushinwa, ahita anatangaza ko ubu ubucuti bwe bugiye kuba hagati y’u Bushinwa n’u Busurusiya.

Amagambo ya Duterte yateye urujijo no kwibaza haba muri Philippines no muri Amerika, dore ko igihugu cye gifite byinshi gihuriyeho na Amerika.

Minisitiri w’ubucuruzi muri icyo gihugu Ramon Lopez yatangarije CNN ko igihugu cye kidateze guca umubano mu by’ubucuruzi na Amerika.

Yagize ati “igihugu ntabwo kizahagarika umubano mu by’ubucuruzi n’ishoramari na Amerika.”

Amerika na Philippines ni ibihugu bifitanye umubano wihariye. Amerika yafashije Philippines kumvikanisha mu muryango mpuzamahanga ko agace karimo inyanja ya South China Sea ari aka Philippines kubwa Perezida Benigno Aquino.

Kugeza ubu abaturage ba Philippines barenga miliyoni ebyiri n’igice baba muri Amerika.Ubucuruzi bw’ibicuruzwa hagati ya Amerika na Philippines bwabyaye amafaranga agera kuri miliyari 18 z’amadolari umwaka ushize.Abashoramari b’Abanyamerika bashoye imari muri Philippines y’angana na miliyari enye n’igice.

Ambasade ya Amerika muri Philippines yatangaje ko ibabajwe n’amagambo yavuzwe na Perezida Duterte, gusa ivuga ko Amerika izakomeza umubano mwiza kandi ko bizeye ko na Philippines bizaba uko.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo