Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida watutse Obama kuri nyina ngo ntashobora guhangara ingoma ya Trump

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida watutse Obama kuri nyina ngo ntashobora guhangara ingoma ya Trump

Perezida w’igihugu cya Philippine Rodrigo Duterte uherutse gutuka Perezida wa Amerika Barack Obama ko ari umwana w’indaya yishimiye insinzi ya Donald Trump anatangaza ko ingoma ya Trump izaba ibihe byiza byo kwiyunga na Leta zunze ubumwe za Amerika ibyo guhangana bigahagarara.

Perezida Rodrigo Duterte yashimiye cyane Donald Trump ku ntsinzi ikomeye yabonye yo kuyobora igihugu cy’igihangange ku Isi cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yabivugiye mu gihugu cya Malaysia aho yari ari mu ruzinduko rw’akazi Kuri uyu wa gatatu, tariki 9 Ugushyingo 2016,

Duterte yavuze ko yababajwe n’ingoma ya Barack Obama bigatuma agirana amakimbirane na Leta Zunze ubumwe za Amerika ariko ngo ayo makimbirane agiye kuyahagarika burundu kuko ngo kuri we abona nta muntu wagirana amakimbirane n’ingoma ya Trump.

Duterte yagize ati: "Ndashimira cyane nyakubahwa Donal Trump ku nsinzi yabonye, twese twagaragaje umujinya (we na Obama) no kubintu bidafite agaciro kenshi, ngomba kubihagarika rero kuko Trump yahageze, ntabwo nshaka kongera guhangana ukundi kuko Trump yatsinze"

Duterte yatsinze amatora mu gihugu cya Philippine mu kwezi kwa Gicurasi akaba kuva atangiye imirimo ye atarigeze yumvikana na Obama ndetse biza no kugera aho atuka Obama ko ari umwana uvuka ku ndaya.

Si Obama gusa uyu muperezida yatutse kuko hari n’abandi yagiye atuka barimo n’umushumba wa Kiliziya gaturika ku isi, Papa Francis, Ambasaderi wa Amerika muri Manila n’abandi barimo n’abanyamakuru bakomeye.

Amakimbirane ya Obama na Duterte yaturutse ku kababaro Obama yagaragaje ubwo uyu Duterte yari amaze iminsi yica ubutitsa abaturage babaga bafatanwe ibiyobyabwenge ibintu yari yaranavuze yiyamamaza akavuga ko azica abantu ibihumbi 100 mu gikorwa cyo guhiga abacuruza ibiyobyabwenge.

Ibiro ntaramakuru Reuters byanditse ko kuri uyu wa gatatu Duterte yongeye kugaragaza agahinda yatewe na Obama ubwo yamubuzaga kwica abacuruza n’abanywa ibiyobyabwe aho yavuze ati: "bavuga nkaho tukiri mu bukoroni bwabo," maze yongera kubwira Obama ati: "nta nkunga yawe nkeneye, uzayijyane ikuzimu"

Ibi Duterte abitangaje nyuma y’uko aherutse gutangaza ko Imana yamubonekeye ari mu rugendo mu ndege ikamubuza kuzongera kugira uwo atuka.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza