Kwamamaza

MU MAHANGA

Turukiya: Perezida yafashe ingamba zikomeye mu gisirikare nyuma ya kudeta yapfubye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Turukiya: Perezida yafashe ingamba zikomeye mu gisirikare nyuma ya kudeta yapfubye

Perezida wa Turukiya yavuze ko ashaka gufunga ibigo byose bitoza imyitozo ya gisirikare mu gihugu kandi akaba ari we ubwe uzajya yigenzurira imikorere y’inzego z’ubutasi n’inzego nkuru za gisirikare, ibi byose akaba abikoreshwa n’umugambi wo kumuhirika ku butegetsi waburijwemo tariki 15 Nyakanga 2016.

Ibi Perezida Recep Tayyip Erdogan yavuze ko ari igitekerezo cye ariko ngo azagifataho umwanzuro ntakuka ari uko inteko ishinga amategeko ibanje kugishyigikira.

Yagize ati: "tugiye gufata umwanzuro kandi uyu mwanzuro niwemezwa inzego nkuru za gisirikare n’ubutasi zizajya munsi y’ubugenzuzi bw’ibiro bya Perezida, kandi ibigo byose bya gisirikare bizafungwa hashyirweho kaminuza nkuru ya gisirikare"

Perezida Tayyip kandi yavuze ko agiye kugabanya umubare w’abajandarume akongera umubare w’intwaro bakoresha , avuga ko izi mpinduka nizemezwa na bitatu bya kane by’abagize inteko iushinga amategeko zizahita zishyirwa mu bikorwa nkuko BBC ibitangaza.

Izi ni impinduka zije zikurikira izindi zakozwe nyuma y’umugambi waburijwemo wo guhirika uyu muperezida ku butegetsi, aho yahise yirukana abakozoi ba Leta basaga 66,000 mu mirimo yabo, agatesha agaciro pasiporo 50,000 zendaga gutangwa.

Hafunzwe kandi ibinyamakuru 142 ndetse n’abanyamakuru benshi batabwa muri yombi.

Letaya Turukiya yashinjije umunyamerika Fetullah Gulen kuba ari we wari inyuma y’iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi ndetse na Gen Joseph Votel na we w’umunyamerika kuba mu bagiteguye ariko bose bahakanye uruhare bashinjwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza