Perezida wa Turukiya mu ruzinduko rukomeye rukurikira ihirikwa rye ryaburijwemo

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan arasura mugenzi we Vladimir Putin w’igihugu cy’u Burusiya mu rwego rwo kongera gufungura umubano hagati y’ibihugu byombi wari umaze iminsi urimo agatotsi

Uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Erdogan agiriye mu gihugu cy’amahanga nyuma y’igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi cyaburijwemo mu kwezi gushize.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi mu mwaka ushize ubwo Turukiya yarasaga indege ya gisirikare y’u Burusiya ku mupaka wa Syria, icyo gihe u Burusiya bwahise bushyiriraho Turukiya ibihano by’ubucuruzi ndetse bunahagarika ingendo zose bwakoreraga muri iki gihugu.

Mbere yo kuva muri Turukiya, Perezida Erdogan yavuze ko Perezida Putin ari inshuti ye avuga ko iki ari igihe cyo gufungura umubano bundi bushya n’igihugu cy’u Burusiya ndetse avuga ko uru ruzinduko ari indi ntambwe mu mubano w’ibihugu byombi wubakiye ku rutare.

Muri Kamena uyu mwaka, Perezida Erdogan yasabye imbabazi ku gikorwa cyo guhanura iyo ndege ndetse anatanga ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango w’umupilote wapfiriye muri iyo ndege nkuko BBC yabitangaje.

Uru ruzinduko rwitezweho gukuraho ibihano by’ubucuruzi no kongera gufungura ingendo z’ubukerarugendo zari zarahagaritswe nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege.

Perezida Erdogan yababajwe bikomeye no kuba yaranenzwe n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta zunze ubumwe za Amerika ku byemezo yafashe nyuma y’igikorwa cyo kumuhirika ku butegetsi cyaburijwemo aho yirukanye ibihumbi by’abakozi bakoreraga Leta ndetse abasaga 18,000 bagafungwa ndetse hakaba n’impinduka zikomeye mu bya gisirikare hakiyongeraho no kuba agiye gusubizaho igihano cy’urupfu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo