Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida wa Somalia yihaye igihe ntarengwa cyo kurandura Al-Shabab

Yanditswe

kuya

na

Editor
Perezida wa Somalia yihaye igihe ntarengwa cyo kurandura Al-Shabab

Perezida mushya wa Somalia Mohamed Abdullahi Mohamed yemeje ko agiye kurandura burundu umutwe w’abarwanyi wa Al-Shabaab mu gihe kitarenze imyaka ibiri( 2).

Ibi yabitangarije mu nama ivuga k’umutekano wa Somalia irimo kubera mu Bwongereza.

Perezida wa Somalia bakunze kwita Falamajo yavuze ko ikimushishikaje mu butegetsi bwe ari ukurandura burundu umutwe w’abarwanyi wa Al-Shabaab k’ubutaka bwa Somariya.

BBC yatangaje ko Falamajo azagera kuri ibi akoresheje imyitozo idasanzwe ya gisirikare ihabwa ingabo ze. Ati: “ibi bizagerwaho binyujijwe mu myitozo idasanzwe igiye gutangizwa mu Gisirikare cya Somariya mu rwego rwo kubategurira guhangana na Al-Shabab, nizeye ko ibihugu bikomeye bizamfasha muri uru rugamba rwo guhangamura Al-Shabab.”

Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed uzwi nka Falamajo amaze amezi agera kuri 3 yonyine ageze ku butegetsi kuko yarahiye tariki 8 Gashyantare 2017. Akimara gutorwa yahise ahindura ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare, igipolisi, n’inzego nkuru z’Iperereza. Ibi byose yabikoze agamije kwitegura guhangana na Al-Shabaab ku buryo budasanzwe.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse n’Ubwongereza boherejeyo abasirikare bajya guha imyitozo igisirikare cya Leta muri Somariya.

Al-Shabaab ni umutwe w’abarwanyi w’abahezanguni batavuga rumwe n’ubutegetsi baharanira ko Somaria igendera kumahame akaze y’Idini ya Islam.

Ndayishimiye Thierry

IBITEKEREZO

  • Kamanzi. Yanditse:

    E E Ndumva Uwo Muperezida Arenze.Ese Azabijyeraho?Reka Tubihange Amaso.Gusa Bijyezweho Yaba Yanditse Amatekape.Kuko Uriya Mutwe Witerabwoba,uhangayikishije Isi.

  • Kamanzi. Yanditse:

    E E Ndumva Uwo Muperezida Arenze.Ese Azabijyeraho?Reka Tubihange Amaso.Gusa Bijyezweho Yaba Yanditse Amatekape.Kuko Uriya Mutwe Witerabwoba,uhangayikishije Isi.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza