Perezida wa Nigeria yavuze ko umugore we ari uwo mu gikoni

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko umugore we ari uwo gukora imirimo yo mu gikoni , gusasa n’indi mirimo yo mu rugo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Angel Merkel uyobora u Budage, mu ruzinduko yagiriye mu Budage.

Buhari akunze kugaragara mu ruhame atari kunwe n’umugore we Aisha Buhari.

Asubiza abanyamakuru, Buhari yagize ati “Sinzi ishyaka umugore wanjye arimo, ariko ni uwo mu gikoni cyanjye, mu cyumba cyanjye n’ahandi.”

Aisha aherutse gutangaza ko atazongera gushyigikira umugabo we mu matora keretse nakuraho guverinoma.

Aisha yabwiye BBC ko impamvu adashyigikira umugabo we muri politiki, ngo guverinoma ye yiganjemo abantu b’ibisambo.

Amagambo ya Buhari yatumye benshi bamunen ga, bavuga ko bigaragaza agaciro gake aha abagore.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo