Perezida wa Koreya y’Epfo yemeye ko yasuye Afurika yitwaje ibinini bya Viagra

Perezida Park Geun-hye wa Koreya y’Epfo

Ibiro bya Perezida wa Koreya y’Epfo byemeje ko ubwo Perezida madamu Park Geun-hye yasuraga ibihugu byo muri Afurika birimo Uganda na Kenya, yaje yitwaje ibinini bya Viagra ubusanzwe byifashishwa n’abagabo ngo bagire agatege ko gukora imibonano mpuzabitsina.

Muri Gicurasi uyu mwaka Park Geun yagiriye uruzinduko mu bihugu nka Ethiopia, Uganda na Kenya.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kwitwaza ibyo binini bakeka ko yari agiye kubikoresha icyo bimaze.

Kuri uyu wa Gatatu ibiro bya Perezida byemeye ko haguzwe ibinini 364 bya Viagra mu Ukuboza umwaka ushize.

BBC yavuze ko impamvu yatangajwe yo kugura ibyo binini kwari ukugira ngo ubwo Perezida Geun n’abamufasha bari kuba baje muri Afurika babyifashishe kuko abaganga bababwiye ngo byifitemo ubushoblzi bwo kurinda umuntu indwara zaterwa no kuba yageze ku butaka buri ku butumburuke bwo hejuru.

Jung Youn-kuk umuvugizi w’ibiro bya Perezida yavuze ko nubwo ibyo binini byari byaguzwe, ngo bavuye muri Afurika bidakoreshejwe.

Ibinini bya Viagra ubusanzwe bikoreshwa n’abagabo ngo bagire ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo