Perezida wa Koreya y’Epfo yasabye imbabazi kubwo kumena amabanga y’igihugu

Perezida Park Geun-hye yasabye imbabazi abaturage

Perezida wa Koreya y’Epfo Park Geun-hye yasabye imbabazi nyuma y’umwuka mubi wari watangiye kuzamuka kubera amabanga y’akazi yameneye umwe mu nshuti ze.

Perezida Park ashinjwa gufata zimwe mu nyandiko zirimo amabanga y’igihugu akazereka umwe mu nshuti ze Choi Soon-sil udafite akazi na kamwe ka Leta akora.

Park yemera ko yeretse amwe mu mabanga y’igihugu Choi ariko avuga ko abisabira imbabazi.

Mu kiganiro cy’amashusho yavuze ko ababajwe n’ibyo byabaye.Yagize ati “Ndababaye kandi umutima wanjye waramenetse kubwo guteza umwuka mubi muri rubanda.”

Akomeza avuga ko nta bugizi bwa nabi nabi yabikorenye.

CNN dukesha iyi nkuru yatangaje ko Choi yari asanzwe yivanga mu miyoborere y’igihugu.Ibi babihera kuri mudasobwa ye bavumbuye bagasangamo amwe mu mabanga y’igihugu ndetse ngo hari n’ayo yagiragamo uruhare.

Ibinyamakuru by’imbere mu gihugu byatangaje ko Choi yanitwaje ubucuti afitanye na Perezida Park agahatira sosiyete mpuzamahanga gutera inkunga imiryango ye ibiri yashinze.

Ashinjwa kandi gutera ubwoba imwe muri kaminuza zo muri icyo gihugu igahindura amabwiriza yagenderagaho kugira ngo ibashe kubona uko izajya iha amanota umukobwa we kandi ataje kwiga.

Byatumye umuyobozi mukuru w’iyo kaminuza yegura mu cyumweru gishize kubera ko byari byamaze kumenyekana.

Ibiro by’ubushinjacyaha bwa Koreya y’Epfo byatangaje ko byinjiye uri icyo kibazo, nubwo Perezida Park we nta bubasha bafite bwo kumukoraho iperereza.

CNN yatangaje ko Choi atabonetse ngo yisobanure kuko ngo ashobora kuba ari mu ruzinduko mu Budage.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo