Perezida wa Botswana yarambiwe ingaruka z’ubutegetsi bwa Mugabe amusaba kubuvaho

1

Perezida wa Botswana Ian Khama yavuze ko igihe kigeze ngo Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe w’imyaka 92 arekure ubutegetsi atagoranye cyane agaharira abakiri bato bakayobora kuko we amaze kunanirwa kwikura mu bibazo bya politiki n’iby’ubukungu byugarije Zimbabwe bigatuma ingaruka zigera n’ahani

Nubwo Mugabe ari umwe muba perezida bazwi muri Afurika, Perezida Khama we ngo abona akwiye kurekura ubutegetsi agaharira abandi bagifite imbaraga bakayobora.

Perezida Khama w’imyaka 63 yavuze ko Mugabe wayoboye Zimbabwe kuva ibonye ubwigenge mu 1980 akwiye kwemera ibyo abaturage bamusaba akarekura ubutegetsi ndetse ashimangira ko ubundi yakagombye kuba yarabikoze cyera.

Khama yabwiye Reuters ati: “Yakagombye kuba yarabikoze cyera, Zimbabwe yamaze kubona abantu benshi bashoboye kuyobora bashobora kumusimbura, birigaragaza ko ku myaka ye n’ibihe Zimbabwe irimo ntabwo mu by’ukuri agishoboye gukemura ibibazo bihari.

Igihugu cya Botswana ni cyo gihugu ku isi gifite amabuye y’agaciro ya diyama menshi ariko kuko gihana imbibe na Zimbabwe cyagiye gihura n’ingaruka z’imiyoborere ya Mugabe cyane cyane mu bihe by’imvururu za Politiki no bihe by’ihungabana ry’ubukungu rikomeye ryatumye benshi basuhukira muri Botswana.

Khama avuga ko ihungabana ry’ubukungu bwa Zimbabwe ryagiye ryangiza cyane ukwigira kwa Botswana nk’igihugu bihana imbibe kuko imvururu za politiki zagiye zibera muri Zimbabwe ngo zatumye abaturage bayo 100,000 kuri ubu babarahungiye muri Botswana ndetse ngo na gereza za Botswana zifungiyemo abanya-Zimbabwe benshi.

Nubwo ubundi abaperezida ba Afurika bakunze kugira umuco wo kutanenga bagenzi babo, Khama wa Botswana we yarenze kuri ibi bisa na kirazira maze asaba Mugabe kurekura ubutegetsi kuko ngo ateje ikibazo mu gihugu ayoboye no mu karere muri rusange.

Ati : “ Ni ikibazo gikomeye kandi kiratureba twese mu karere”

Khama w’imyaka 63 ni umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Botswana Seretse Khama n’umugore we Ruth.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo