Kwamamaza

MU MAHANGA

Umunaniro watumye Mugabe atitabira irahira rya Mnangagwa wamusimbuye

Yanditswe

kuya

na

Bikorimana Alexis
Umunaniro watumye Mugabe atitabira irahira rya Mnangagwa wamusimbuye

Emmerson Mnangagwa ubwo yarahiriraga kuyobora Zimbabwe

Uwahoze ari Visi Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yarahiriye kuyobora iki gihugu mu gihe kingana n’umwaka umwe umukambwe Robert Mugabe w’imyak 93 yari asigaje ngo asoze manda ye.

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2017, nibwo uwahoze ari Visi Prerezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yarahiriye kuyobora iki gihugu ku mwanya wa Perezida, nyuma yaho umukambwe Robert Mugabe yeguriye kuri uwo mwanya.

Ni umuhango witabiriwe n’abatari bake bateranira ku kibiga cy’umupira mu murwa mukuru w’iki gihugu Harare, aho buri muturage wabashije kuhagera yagaragaje kwishimira impinduka zabayeho nyuma y’imyaka 37 bayoborwa n’umuntu umwe.

Perezida Mushya wa Zimbabwe yagiriwe icyizere cyo gusimbura umukambwe Robert Mugabe nyuma gato yo kwirukanwa ku mwanya wa Visi Perezida w’iki gihugu, ari byo byateje impagarara mu gihugu, bisaba igisirikare ko gifata ubutegetsi.

Robert Mugabe mbere yari yatangaje ko aza kwitabira umuhango wo kurahira kwa Mnangagwa ariko byarangiye atitabiriye uyu muhango avuga ko impamvu yasibye ari uko ananiwe akaba yari akeneye kuruhuka bihagije, gusa kugeza ubu nta muntu n’umwe uzi aho uyu mukambwe ndetse n’umugore we baherereye.

Kuba Mugabe ataje muri uyu muhango byafashwe nko kuba ubutegetsi butahererekanyijwe mu buryo bwiza dore ko nubundi Mugabe yeguye nyuma y’igitutu yashyizweho n’ishyakarye n’igisirikare bamusaba kwegura.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza, kuri uyu wa kane nibwo humvikanye amakuru avuga ko Robert Mugabe yahawe ubudahangarwa , ko atazigera akurikiranwa n’inzego z’ubutabera ku byaha birimo ruswa n’akarengane yagiye ashinjwa kenshi.

Mugabe kandi ngo azahabwa ingabo zo kumurindira umutekano kandi akomezeguhabwa umushahara ugenerwa abari abayobozi b’igihugu kandi na we ngo yatangaje ko azakomeza gufasha umusimbuye ku butegetsi amugira inama aho biri ngombwa.

Perezida Emmerson Mnangagwa akimara kuba Perezida, yabwiye imbaga y’abanya-Zimbabwe ko aje guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’akazi kiri muri iki gihugu, akarwanya ruswa yamunze igihugu ku buryo bugaragara, ndetse akaba aje guharanira amahoro no kuzahura ubukungu bwa Zimbabwe.

Nyuma yo kubona ingaruka zo kwiharira ubutegetsi igihe kirekire kwa Mugabe, Ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF ari na ryo Perezida Emmerson akomokamo, ryafashe umwanzuro wo guhindura amwe mu mategeko yemerera Perezida kuyobora igihe kirekire nta mpinduka zibaye.

Mnangangwa akunzwe n’abaturage ba Zimbabwe akenshi bakunze kumwita Ingona bitewe nuko adakunda kuvuga amagambo menshi ahubwo akarangwa no gufata imyanzuro ikarishye ku bibazo biba byagaragaye.

Uyu mugabo afite imyaka 75 n’abana icyenda, umugore we yitwa Auxilia Mnangagwa


Abaturage baje kwitabira irahira rya Mnangagwa bitwaje ibipupe bishushanya ingona kuko bakunda kumwita ingona.


Mnangagwa yiyemeje gukorera abaturage akurikije ibyo itegeko nshinga risaba, akanabahangira imirimo.

IBITEKEREZO

  • kagabo Yanditse:

    "Abaturage baje kwitabira irahira rya Mnangagwa bitwaje ibipupe bishushanya ingwe kuko bakunda kumwita Ingwe".

    Iriya ni ingwe cg ni ingona? Bakunda kumwita crocodile not leopard!!!

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza