Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Zuma yakiriye ubwegure bwa Minisitiri ukurikiranyweho gukubitira umugore mu kabyiniro

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Zuma yakiriye ubwegure bwa Minisitiri ukurikiranyweho gukubitira umugore mu kabyiniro

Minisitiri muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo yaguye ku mirimo ye nyuma yo gushinjwa gukubitira umugore mu kabyiniro.

Mduduzi Manana, Minisitiri w’Uburezi wungirije muri Afurika y’Epfo, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kwitaba urukiko mu cyumweru gishize ashinjwa icyaha cyo gukubita umugore bashwaniye mu kabyiniro.

Kuri uyu wa gatandatu, nibwo hagaragaye itangazo rivuye mu biro bya Perezida Zuma rivuga ko ibiro bya Perezida byakiriye ubwegure bwa Manana.

Perezida Zuma nyuma yo kwemera ubwegure bwa Manana yamushimiye akazi yakoze akiri muri guverinoma. Ishyaka akomokamo rya ANC na ryo ryakiriye ubwegure bwe bamushimira akazi yakoze akiri Minisitiri.

ANC ikimara kumva bwa mbere amakuru ku makosa y’uyu muyobozi, yahise itangaza ko yitwaye ku buryo butemewe.

Uyu Manana nyuma yo gukora iki cyaha yasabye imbabazi avuga ko ari icyaha gikojeje isoni. Avuga ko yakubaganiwe ariko akicuza kuba atarihanganye.

Ubwo yitabaga urukiko bwa mbere abanyamakuru bangiwe kwinjira mu cyuma cy’iburanisha ariko nyuma Polisi iza gutangaza ko Manana agomba kuburanishwa nk’abandi bose nta mwihariko ahawe.

Kuri ubu, Manana yaciwe amadorali 375 aba arekuwe by’agateganyo ariko iperereza rirakomeje ku cyaha aregwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza