Perezida Uhuru Kenyatta yababariye abantu 2700 bari bakatiwe urwo gupfa

1

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yababariye abantu 2747 bari bakatiwe n’inkiko igihano cyo gupfa.

Mu itangazo ryasinywe kuri uyu wa Mbere na Kenyatta, abo bari bakatiwe gupfa bazafungwa burundu.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ku mu bababariwe harimo abagabo 2655 n’abagore 92.

Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga kandi, Perezida Kenyatta yarekuye imfungwa 102 zari zimaze igihe zifunze nyuma yo kugisha inama komite ishinzwe ibyo gutanga imbabazi.

Imbabazi zo gusimbuza igihano cy’urupfu hagatangwa igifungo cya burundu zaherukaga mu mwaka wa 2009 ubwo igihugu cyayoborwaga na Perezida Mwai Kibaki.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo