Perezida Trump yatanze umukoro ku muntu uzavumbura icyo Covfefe bisobanura

Hirya no hino ku isi ibinyamakuru bitandukanye biri kwibaza ku gisobanuro nyirizina cy’ijambo Covfefe ryakoreshejwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Iri jambo yarikoresheje kuri uyu wa Kabiri nijoro, ariko kugeza magingo aya ryabaye inshoberamahanga kuko mu nkoranyamagambo zikoreshwa ku isi nta na hamwe rigaragara.

Ubwo yaryandikaga kuri Twitter, yasaga n’ugaragaza uburyo itangazamakuru rimutaraho amakuru mabi gusa, nyamara ijambo rya nyuma ryaje ari igitangaza.

Byageze mu gitondo kuwa Gatatu iryo jambo yarikuyeho ariko na n’ubu ntarasobanura icyamuteye kuryandika cyangwa niba yari yibeshye.

Ikinyamakuru The New York Times cyavuze ko ashobora kuba yarashakaga kwandika ’Coverage’ akaryandika nabi.

Aho kuvuga ko yibeshye, kuwa Gatatu Trump yazindutse yandika ati "Ni nde ushobora kumenya igisobanuro nyacyo cya ’Covfefe’? Muryoherwe."

Benshi bagize urw’amenyo iryo jambo gusa hari n’abatangiye kuryifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo nubwo igisobanuro cyaryo kitazwi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo