Perezida Salva Kiir yateye ikirenge mu cya mugenzi we Magufuri wa Tanzania

2

Perezida Salva Kiir uyobora igihugu cya Sudan y’Epfo

Nyuma y’aho abategetsi ba Sudan y’Epfo baboneye ko batagifite ubushobozi buhagije ndetse n’ubukungu bw’iki gihugu bwatangiye kugabanuka bitewe n’uko bamwe mubatera nkunga bacyo bazigabanije, hakiyongeraho kuba amafaranga bakuraga kuri petrole yaraagabanutse, bafashe umwanzuro wo gukuraho umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu iki gihugu cyimaze kibonye ubwigenge.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Michael Makuei, Minisitiri ushinzwe itumanaho mu gihugu cya Soudan y’epfo, yavuze ko iki gihugu cyahuye n’ibibazo byinshi mu bihe byahise bitewe n’intambara yabaye muri iki gihugu,

Ibyo bibazo ngo birimo ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu, gufata ku ngufu abagore, ndetse uduce tumwe na tumwe twarasenywe kandi dukeneye kongera kwiyubaka. Iyi ngo niyo mpamvu bahisemo kudasesagura amafaranga mu birori byo kwizihiza isabukuru yo kubona ubwigwnge.

Minisitiri Michael Makuei yagize ati: “Twahisemo kutazizihiza isabukuru y’ubwigenge taliki ya 9 Nyakanga, kubera ko tudashaka gusesagura umutungo w’igihugu. Turasha kwita kubindi dukoresheje ubushobozi bucye dufite.”

Ikinyamakuru the Eastafrica dukesha iyi nkuru kiravuga ko biteganijwe ko perezida w’iki gihgu Salva Kiir ashobora kuzageza ijambo kubaturage ayoboye, taliki ya 9 Nyakanga 2016 nyuma y’imyaka itanu batandukanye na Soudan y’amajyaruguru kubera ukutumvikana kwakunze kuranga impande zombi.

Kugeza ubu Soudan y’Epfo ikomeje gushakisha uburyo bwose yakwikura mu bibazo byose ifite birimo nko kuba ifaranga ry’iki gihugu ryaratakaje agaciro, ruswa yiganje muri iki gihugu n’ibindi.

Perezida wa Tanzaniya Dr.John Pombe Magufuri, umwe mu ba perezida bazanye impinduka zidasanzwe mu muyoborere, na we aherutse gukuraho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge avuga ko byaba ari ugusesagura amafaranga.

MUNEZA Ferdinand

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo