Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Salva Kiir na Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro by’ubwiru bukomeye

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Salva Kiir na Yoweri Museveni bagiranye ibiganiro by’ubwiru bukomeye

Perezida Kiir na Museveni bari kumwe n’abayobozi ku mpande zombi mu ngoro y’umukuru w’igihugu cya Uganda

Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kiir yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Uganda aganira na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibiganiro by’ubwiru (ibanga rikomeye) mu gihe Riek Machar umurwanya ngo arimo gutegura igitero mu mujyi mukuru Juba cyo kwigarurira ubutegetsi.

Uru rugendo ngo rwari rwagizwe ubwiru n’impande zombi kugeza igihe Perezida Salva Kiir yarinze agera ku biro by’umukuru w’igihugu biherereye mu mujyi wa Entebbe aherekejwe n’abayobozi batatu bashyigikiye ubutegetsi bwe.

Perezida Kiir yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa ahita amwereka aho abonanira na Perezida Museveni.

Mu biganiro byabo Perezida Museveni yari yatumiye Minisitiri w’ingabo Adolf Mwesige na Minisitiri w’Imari Matia Kasaija.

Kugeza nubu ibyo baganiriye biracyari ubwiru nubwo benshi baketse ko baganiriye ku bibazo byugarije Sudani y’Epfo bitewe n’imirwano yongeye kwaduka hagati ya Perezida Salva Kiir na Dr. Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Aba baperezida kandi bahuye mu gihe ibihumbi by’abanya Sudani y’Epfo bari bamaze iminsi bahungira muri Uganda bakurikirana n’abanya Uganda bakuweyo n’igisirikare cya Uganda babahungisha intambara zari zimaze gufata intera ndende.

Ku itariki 7 Nyakanga ni bwo imirwano yongeye gutangira muri Sudani y’Epfo itangijwe n’abasirikare b’impande zombi, iyi mirwano yapfiriyemo abantu basaga 300.

Riek Machar yahise ahunga kuva iyo mirwano yatangira kuri ubu bikaba bivugwa ko arimo gutegura igitero cyo kwigarurira ubutegetsi mu mujyi wa Juba nkuko Chimpreports dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza