Perezida Nkurunziza yaforeye umuheto abahanganye nawe k’ubutegetsi

Perezida w’U Burundi Nyakubahwa Petero Nkurunziza yatangaje ko atazacibwa intege n’abamurwanya ko we na guverinoma abereye umuyobozi batazajenjekera abashaka guhirika ubutegetsi bwe ko bagiye gukaza umuheto bagahangana.

Ibi yabitangaje mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge mu Burundi aho uba buri tariki ya 1 Nyakanga buri mwaka.

Nk’uko ikinyamakuru Xhinua kibitangaza kivuga ko ku bwa Perezida Nkurunziza abona hari abantu benshi bashaka kwangiza amahoro n’ubumwe by’abarundi.

Perezida Petero Nkurunziza yavuze ko uyu munsi uba ari uwo kureba ibyagezweho ndetse no kureba ahazaza h’igihugu.

Yakomeje kandi avuga ko mu gihe igihugu cy’u Burundi kiri kwizihiza isabukuru y’imyaka 54 uBurundi bumaze bubonye ubwigenge hari abantu bakomeje kwinangira imitima banze kumanika amaboko ngo bemere itsinzwi ahubwo bagashaka gutesha umutwe igihugu bityo akaba agiye gukomeza umuheto agahangana nabo.

Uwahoze ari Perezida wa Tanzania Mrisho Jakaya Kikwete na Visi Perezida wa Uganda, Minisitiri w’intebe wa Gabon Daniel Ona Ondo nabo bari mubari bitabiriye uyu muhango.

Twabibutsa ko u Burundi bwari bwarakoranijwe n’Ububiligi bukaba bwarabonye ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 19962.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo