Perezida Museveni yatanze ubutumwa bushobora kugarura benshi ku gakiza k’Imana

3

Mu gitaramo gikomeye cyo guhimbaza Imana cyabaye kuwa 12 Kanama, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yahaye urubyiruko ubutumwa bukomeye bwo kwiyegurira Yesu Kristo akayobora inzira zarwo, kuko ngo ni we rugero rwiza bakwiriye gukurikiza.

Iki gitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyiswe Born Free Concert, ngo gifatwa nk’igitaramo gikomeye kurusha ibindi bitaramo bihimbaza Imana muri Uganda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gitaramo cyabereye muri Kati Kati Restaurant ahitwa Lugogo, Perezida Museveni yabwiye abacyitabiriye ko nta gihombo kiri mu gukurikira Yesu.

Yagize ati: "Nta gihombo kiri mu gukurikira Yesu Kristo. Azabayobora mu buzima bwanyu bwose kandi nimumwiyegurira, muzatsinda mu buzima”.

Museveni yakomeje asaba urubyiruko rwari rwitabiriye iki gitaramo kuva mu ngeso zabo mbi bagakurikira Yesu, yababujije kujya mu buraya no mu businzi bushobora kwangiza ubuzima bwabo kandi abashimira kuba bakunda Yesu. Ati:"Murakoze gukunda Yesu no gukunda itorero. Mwashoboraga kujya mu tubari ariko mwahisemo kuza kubana n’Imana,"

Yakomeje yifashisha ijambo ry’Imana agira ati: “Bibiliya, mu gitabo cy’Umubwiriza havuga ko buri kintu kigira igihe cyacyo, iki ni igihe cyanyu cyo guteza imbere imibereho yanyu. Ntimuzishore mu buraya”


Perezida Museveni atanga ubutumwa mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abatari bake

Perezida Museveni yavuze ko urubyiruko rukwiye kwirinda abanyaburayi bashaka kubashora mu muco wo kuryamana bahuje ibitsina (ubutinganyi) kuko ngo ari umuco uhabanye n’uw’abanyafurka kandi ukaba uhabanye n’ukuri kwa Bibiliya.


Museveni yashimye abakirisitu kuko barwanyije ubutinganyi

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kivuga ko Museveni yashimye urubyiruko rw’abagande b’abakirisitu kuba rwaranze kwishora mu butinganyi ndeytse anasaba ababyeyi kwigisha abana babo inzira nziza kuko ngo ari zo na bo bazigisha abazabakomokaho.


Yakiriwe n’amashyi menshi ubwo yari yinjiye ahabereye iki gitaramo


Ni igitaramo cyari cyitabiriwe na benshi biganjemo urubyiruko

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Yesu numwami wabami. Nukuri museveni yavuzukuri ntawakwirikiye, umwami wabami wa bami, azokogwa nisoni canke yigeza akogwa nisoni Yesu kristo nuwera w, lmana nzima ndamukundaaaa yemwe cane, kukwararyoshe cane

  2. Yesu numwami wabami. Nukuri museveni yavuzukuri ntawakwirikiye, umwami wabami wa bami, azokogwa nisoni canke yigeza akogwa nisoni Yesu kristo nuwera w, lmana nzima ndamukundaaaa yemwe cane, kukwararyoshe cane

  3. Yesu numwami wabami. Nukuri museveni yavuzukuri ntawakwirikiye, umwami wabami wa bami, azokogwa nisoni canke yigeza akogwa nisoni Yesu kristo nuwera w, lmana nzima ndamukundaaaa yemwe cane, kukwararyoshe cane

Tanga Igitekerezo