Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Museveni yafunze by’agateganyo Kaminuza ya Makerere

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Museveni yafunze by’agateganyo Kaminuza ya Makerere

Inyubako za Kaminuza ya Makerere

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yafunze by’agateganyo Kaminuza ya Makerere nyuma y’imyigaragambyo y’abakozi bayo yari imaze iminsi.

Abakozi ba Kaminuza ya Makerere bigaragambya basaba ko bishyurwa ibirarane byose iyo kaminuza ibabereyemo.

Kuri uyu wa Kabiri abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Museveni yavuze ko ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga abaye afunze iyo kaminuza by’agateganyo.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo gufunga Kaminuza ya Makerere byihuse kugeza ikindi gihe kizamenyekana mu rwego rw’umutekano w’abantu n’ibintu.”

Abarimu bo bavuze ko batazava mu mihanda igihe cyose batarishyurwa ibirarane byabo.

Ubuyobozi bw’iyi kaminuza imaze igihe muri Uganda, bwari bwamaze kwemeza ko bugiye kuba bwishyuye abarimu imishahara y’ukwezi kumwe mu gihe bagishakisha igisubizo kirambye.

Chimpreports dukesha iyi nkuru yatangaje ko kaminuza yafunzwe mu gihe n’abanyeshuri bari batangiye imyigaragambyo basaba ko batangira gukorera ubucuruzi muri iyo kaminuza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza