Kwamamaza

MU MAHANGA

Museveni abona ibibazo by’ubukungu mu karere bituruka ku muvumo w’Imana

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Museveni  abona ibibazo by’ubukungu mu karere bituruka ku muvumo w’Imana

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yabwiye abanyenganda bakorera muri Uganda ko ibibazo byugarije ubucuruzi ndengamipaka hagati ya Uganda n’bihugu biyikikije ari ingaruka z’icyaha cya Eva cyatumye Imana ivuma isi yose.

Ibi Perezida Museveni yabivuze abihereye ku buryo inganda zo mu gihugu cye zikora ibicuruzwa byinshi ariko rimwe na rimwe bikabura isoko bitewe nuko ibihugu bahana imbibi byafunze ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Museveni yatanze urugero ku bahinzi b’inyanya bo mu karere Mukono babonye umusaruro w’inyanya mwinshi ariko bakaba barabuze isoko bitewe nuko igihugu cya Sudani y’Epfo cyafunze umuhanda bakoreshaga nyuma y’imvururu zimaze iminsi zishyamiranya Salva Kiir na Riek Machar bahanganiye ubutegetsi.

Yatanze urundi rugero ku ifungwa ry’andi masoko y’ibicuruzwa bya Uganda yafunzwe bitewe n’imvururu za Politiki zugarije igihugu gituranyi cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.

Ibi byose ariko Perezida Museveni abifata nk’ingaruka z’umuvumo Imana yavumye Isi nyuma yuko Eva yumviye inzoka akarya ku itunda yari yabujijwe.

Yagize ati: "Ariko mugomba kumenya ko ibi bibazo byose biterwa n’abuzukuru ba Eva, murabizi ko ubwo uwo mugore yashukwaga n’inzoka akarya ku rubuto rwabuzanyijwe, twese twahise tuvumwa, Ibi ni umuvumo w’Imana turimo guhura na wo kandi iyi ni yo si turimo"

Icyakora Perezida Museveni yavuze ko abanyenganda bari mu gihugu cye batagomba gucika intege kuko ngo agenda abashakira amasoko hirya y’ibihugu bituranye na Uganda aho yatanze urugero mu bihugu biri muri EAC, COMESA, EU, no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa,

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza