Perezida Museveni ati: “Ntidushaka ab’ikinyabupfura gike nka Dr Besigye”

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yatangaje ko adashyigikiye na rimwe ko inzego z’umutekano muri iki gihugu zihohotera abanyagihugu zibakubita, ariko avuga ko adashyigikiye abantu bateza akavuyo nka Dr Kizza Besigye umurwanya.

Ibi yabitangarije abanyamakuru mu mpera z’icyumweru dushoje, aho yari amaze kugirana inama n’abaminisitiri ndetse n’abanyamabanga bahoraho muri za Minisiteri zitandukanye.

Abajijwe ku kibazo cy’urugomo rukomeje kugaragara muri iki gihugu rukorwa n’abapolisi, Perezida Museveni yasubije ko adashyigikiye ko abapolisi bahohotera abaturage ariko ashimangira ko igihugu kitifuza abanyakavuyo nka Dr Kizza Besigye.

Yagize ati: “Ntabwo dushyigikiye ihohoterwa rikorwa n’abapolisi, ariko nkuko namwe mubizi ntabwo dushyigikiye abanyapolitiki batagira ikinyabufura nka Dr Besigye.”

Yakomeje agira ati: “Hari abayobozi benshi batavuga rumwe n’ubutegetsi nka Cecilia Ogwal (FDC), Norbert Mao (DP), UPC ndetse n’abandi. Ariko abo sinigeze mbumva mu bikorwa byo gushyamirana n’igipolisi, ibintu byose bikorwa na Besigye bitewe n’uko atubahiriza amategeko ndetse akaba agira n’ikinyabupfura gike.”

Perezida Museveni kandi yanenze abantu bigaragambya mu ituze ariko bakabikora nabwo binyuranyije n’amategeko, avuga ko bakwiye kujya babikora babimenyesheje inzego z’umutekano.

Ibi Perezida Museveni abivuze nyuma yuko ku wa 12 Nyakanga 2016, abapolisi bagaragaye bakubita abayoboke b’ishyaka FDC rya Dr Kizza Besigye ubwo bari bakoraniye hamwe baje kumwakira ubwo yari afunguwe n’urukiko rukuru amaze gutanga ingwate.

Perezida Museveni kandi yavuze ko bidakwiye ko abashinzwe umutekano ari bo bakwiye kuvugwa muri ibi bikorwa by’ihohotera gusa, ahubwo ko ngo n’abigaragambya ngo nabo bakwiye kugarukwaho kuko nabo hari igihe bica abashinzwe umutekano.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo