Perezida Magufulli agiye kunyuza umweyo mu ishyaka rya CCM

Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli yabwiye abagize ishyaka rya Chama Cha Mapinduzi (CCM) ko bagomba kwitegura kwirukanwa mu gihe hari abo azasanga bafite imyitwarire itari myiza cyane cyane abarya ruswa.

Ibi perezida Magufuli yabitangaje ubwo yari yasuye ibiro by’ishyaka rya CCM mu duce 5 dutandukanye two muri Kenya , akaba ari nabwo bwa mbere yari akoze urugendo nk’uru kuva yatorerwa kuyobora Tanzaniya.

Perezida John Pombe Magufuli yaburiye abashaka kuzabona imyanya muri iri shyaka mu matora ateganijwe umwaka utaha, ariko bakaba batanga ruswa ngo bazatorwe ko bagomba kubyibagirwa kuko bitazabashobora.

Yagize ati “Bamwe baha ruswa abanyamuryango ngo babatore bakwiye gutangira gutekereza ko imishinga bakora itari politiki, ntabwo bazatorwa ku ngoma yanjye.”

Perezida Magufuli kandi yavuze ko we yatorewe mu ishyaka adatanze ruswa bityo nawe azita ku kureba niba koko abo bashaka kujya ku buyobozi bafite intego y’inyungu zabo bwite ndetse ko atazatuma abantu nk’abo badafite ubushobozi batorwa.

Yongeyeho kandi ko nyuma yo kwirukana abatanga ruswa mu ishyaka rya CCM, ngo azahita akora igenzura ry’umutungo wo muri iri shyaka, kuko bitumvikana ukuntu bataka ubukene kandi hari ibikorwa byinshi byashowemo imari.

Yagize ati “ nzareba neza niba umutungo wa CCM ukoreshwa ku nyungu z’abanyamuryango, atari ku nyungu za bamwe. Iri ni ishyaka riri ku murongo. Ni gute twasaba inkunga mu bagiraneza no mu bihe by’amatora.”

Perezida John Pombe Magufuli kuva yotorerwa kuyobora Tanzaniya yamenyekanye cyane mu kurwanya ruswa ndetse no gupfusha ubusa umutungo wa Tanzaniya ibintu yashimiwe n’ibihugu byinshi birimo n’u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo