Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Magufuli yirukaniye mu ruhame Minisitiri ushinzwe amabuye y’agaciro

Yanditswe

kuya

na

Editor
Perezida Magufuli yirukaniye mu ruhame Minisitiri ushinzwe amabuye y’agaciro

Perezida Pombe Magufuli kuri uyu wa Gatatu yirukanye Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro Sospeter Muhongo, nyuma ya raporo igaragaza uburyo zahabu ya Tanzania yagiye irigiswa.

Mu nama yatangazwaga imbonenkibona kuri Televiziyo y’igihugu na Radio zitandukanye, Magufuli yavuze ko Minisitiri Mahongo na Komiseri ushinze amabuye y’agaciro, Paul Masanja bakwiye kubazwa uburyo bagiye babeshya imibare y’amabuye y’agaciro yagurishijwe.

Raporo ygaragaje ko hari nk’aho kontinero zipima toni za zahabu miliyoni 15.5 zoherejwe hanze na Tanzania, nyamara inzego zibishinzwe zigaragaza ko hoherejwe toni 1.1.

Perezida yahise kandi anirukana Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amabuye y’agaciro Justin Ntalikwa.

Magufuli kandi yahise asesa inama y’ubugenzuzi ku mabuye y’agaciro muri Tanzania, anirukana umuyobozi wayo.

Ikinyamakuru The Eastafrican cyatangaje ko nibura amadolari miliyoni 620 zinyerezwa ku mabuye aba atamenyekanishijwe muri Tanzania.

Tanzania ni igihugu cya Kane muri Afurika mu gutunganya Zahabu.

IBITEKEREZO

  • alias Yanditse:

    Uyu Mu President Ndamukunze.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza