Perezida Magufuli ashobora kuregwa muri ICC

4

Perezida Magufuli ashobora kuregwa muri ICC aryozwa ibyaha byakozwe n’abapolisi

Rimwe mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tanzaniya (CUF), riravuga ko riri kwegeranya ibimenyetso bishoboka kugira ngo Perezida wa Tanzaniya Dr Pombe Magufuli abe yaregwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu byabaye mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye umwaka ushize.

The Citizen dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo ibi byaha byakozwe n’igipolisi cy’iki gihugu gikorera mu duce twa Pemba na Unguja two mu kirwa cya Zanzibar.

Amakuru avuga ko Abadepite 66 bo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania rwa UKAWA (Umoja wa Katiba ya Wananchi) ngo bashyize umukono ku nyandiko yemeza ko byibura abantu 40 bakomerekeye mu bugizi bwa nabi bwakozwe na Polisi mu gace ka Pemba mu matora y’umukuru w’igihugu.

Aba badepite bavuga ko Perezida Magufuli agomba kubazwa ibyaha byakozwe n’abapolisi bitewe n’uko bahamya y’uko ubu bugizi bwa nabi Perezida Magufuli abuzi neza ariko hakaba nta cyakozwe ngo buhagarare.

Perezida Magufuli yatorewe kuyobora Tanzania mu Kwakira 2015, aho yatsinze amatora ku majwi 58%, naho uwo bari bahanganye Edward Lowassa akaba yaragize amajwi 39%.

Gusa aya matora abatavuga rumwe na Leta bagaragaje ko yabayemo uburiganya, bakaba babiheraho bavuga ko ari bo bari kwegukana intsinzi.

Si muri iki gihugu havuzwe imvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu kuko no mu gihugu cya Kenya banaturanye, ibi byabashyikiye mu mwaka wa 2007, aho abantu bagera mu 1200 bahitanywe n’imvururu zakurikiye amatora yegukanywe na Uhuru Kenyatta.

Izi mvuru zaje gutuma Perezida Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto bakurikiranwa n’urukiko rwa ICC bashinjwa izi mvururu, gusa nyuma baje kureka gukurikiranwa kuri ibi byaha n’uru rukiko nyuma yo kubura ibimenyetso.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. izo mvururu zatewe ni iki? wasanga ba nyir ugukomereka aribo bagashozantambara. niba ntawapfuye nta mpamvu mbona yo guta umwanya barega Magufuli muri ICC. Ubonye iyo aba ari Nkurunziza watereye agati mu ryinyo akirengagiza imirambo amagana y abarundi!

Tanga Igitekerezo