Perezida Kim Jong Un arashinjwa gushimuta Umunyamerika umwigisha Icyongereza

Ifoto ya Sneddon ubwo yari yashimutwaga

Mu mwaka wa 2004 nibwo inkuru y’incamugongo yageze mu muryango wa David Sneddon , ivuga ko yaguye mu mugezi mu Ntara ya Yunnan mu Bushinwa ari naho yigaga, gusa ntibigeze babona umurambo we.

Uyu musore wari ufite imyaka 24 ubwo byavugwaga ko yapfuye, yigaga muri Kaminuza ya Brigham Young University.

Kuri uyu wa Gatatu indi nkuru y’ibyiringiro yatangajwe mu kinyamakuru Yahoo News, ishami ry’Igishinwa, ivuga ko Sneddon ariho ndetse afite umugore n’abana babiri bose babana muri Koreya ya Ruguru.

Iyo nkuru yavugaga ko Sneddon ari umwarimu w’Icyongereza wa Perezida Kim Jong Un .

Leta ya Amerika ikimara kumenya ayo makuru, yahise itangaza ko igiye gushakisha uwo mugabo muri Koreya y’Amajyaruguru.

Leta ya Koreya ya Ruguru izwiho gushimuta bamwe mu bantu ikeneye idafite ubundi buryo bwo kubabona. Ababyeyi ba Sneddon batangarije Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza ko nubwo bari babwiye ko umwana wabo yapfuye, ngo ntabwo bigeze babyemera.

Bavuga ko kuba yarashimuswe bishoboka, dore ko ngo yari azi cyane kuvuga Igikoreya, kuko yabaye muri Koreya y’Epfo ubwo yari umumisiyoneri mu idini y’Abamorumoni (Mormon).

Abanyamerika batandukanye bagiye bashimutirwa muri Koreya ya Ruguru.Kuri ubu bivugwa ko hari abandi babri bashimuswe icyo gihugu kitarekura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo