Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Kenyatta yakiriye Gen.Taban Deng wasimbuye Riek Machar baganira byinshi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kenyatta yakiriye Gen.Taban Deng wasimbuye Riek Machar baganira byinshi

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta (iburyo) yakiriye Taban Deng (ibumoso) bagirana ibiganiro

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yabaye Perezida wa mbere w’amahanga wakiriye ndetse akanahamya ko Gen. Taban Deng Gai ari Visi Peresida wa Sudani y’Epfo nyuma yuko asimbuye Rieck Machar mu buryo we (Machar) yavuze ko yagambaniwe agahirikwa kuri uyu mwanya.

Kuri uyu wa kabiri ni bwo Perezida Kenyatta yakiranye urugwiro Visi Perezida wa Sudani y’Epfo Gen.Taban Deng Gai, mu biro by’umukuru w’igihugu mu mujyi mukuru Nairobi.

Taban yashyizwe ku mwanya wa Visi Perezida asimbuye Machar muri Kamena nyuma y’itangira ry’imirwano yahuje abashyigikiye Machar n’ingabo za Perezida Salva Kiir bigatuma Machar ahunga.

Taban yakiriwe bikomeye muri Kenya ndetse ahambwa icyubahiro nk’icyo aba Perezida bahabwa iyo bakoreye inzinduko z’akazi mu mahanga nkuko Chimpreports yabitangaje.

Perezida Kenyatta yatangaje ko yaganiriye na Taban ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo yashyizweho umukono muri Kanama umwaka ushize.

Uhuru Kenyatta yagize ati: "uyu munsi nakiriye Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo Taban Deng Gai mu biro by’umukuru w’igihugu tuganira ku ngufu guverinoma ya Perezida Salva Kiir iri gushyira mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro hagendewe ku murongo IGAD yatanze"


Kenyatta aganira n’itsinda ryaturutse muri Sudani y’Epfo riyobowe na Taban Deng


Kenyatta, Taban n’itsinda bazanye bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’ibiganiro


Kenyatta na Taban bagiranye ibihe byiza

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza