Perezida Kabila yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Bruno Tshibala, Minisitiri w’Intebe mushya wa Congo

Kuri uyu wa Gatanu Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe Bruno Tshibala ukomoka mu ishyaka UDPS rya nyakwigendera Etienne Tshisekedi.

Tshibala w’imyaka 62 yasimbuye Sammy Badibanga wari washyizweho mu Ugushyingo 2016.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru ubwo yari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Perezida Kabila yijeje abadepite ko azaba kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya mu masaha 48, nkuko byemejwe mu biganiro bya politiki byabaye mu mpera z’umwaka ushize.

Ni muri gahunda yo gushyiraho guverinoma izategura amatora ya Perezida agomba kuba bitarenze uyu mwaka.

Minisitiri w’Intebe Tshibala amaze igihe kinini mu ishyaka UDPS nkuko Radiookapi yabitangaje.

Yatangiye kutavuga rumwe n’ubutegetsi mu myaka ya 1980 ubwo yagaragara akwirakwiza inyandiko zasabaga Mobutu kwemera amashyaka menshi.

Ni umwe mu bashinze ishyaka UDPS kandi yanakomeje kurirambaho.Muri Nzeli umwaka ushize yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege i Kinshasa ashaka kujya mu Bubiligi muri gahunda z’ishyaka, ashinjwa gukoranya imyigaragambyo itemewe.Yarekuwe by’agateganyo mu Ugushyingo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo