Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Jacob Zuma yasubije amafaranga yakoresheje asana inzu ye

Yanditswe

kuya

Perezida Jacob Zuma yasubije amafaranga yakoresheje asana inzu ye

Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma yagaruye mu kigega cya leta amafaranga yakoresheje asana inzu ye iri mu gace ka Nkandla nk’uko yari yabitegetswe n’urukiko.

Urukiko rukuru muri icyo gihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka rwategetse ko Zuma agarura amadolari miliyoni 23 yakoresheje asana inzu ye bwite mu mwaka wa 2009.

BBC yatangaje ko Minisiteri y’Imari yemeje ibyo kugarura ayo mafaranga ndetse ko bamaze kuyakira mu isanduku ya Leta.

Ikibazo cy’ayo mafaranga cyazamuye impaka hagati y’ishyaka rya ANC Zuma n’abatavuga rumwe na we, ndetse hari abasabaga ko ahita yegura.

Muri Mata uyu mwaka Zuma yemeye ko ibyo yakoze ari amakosa ndetse avuga ko biteye isoni, anasaba imbabazi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza