Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo yavuze ko nta bwoba afite bwo gufungwa

Nyuma ya Raporo ishinja Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma ikimenyane, ruswa no gusesagura umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite, yatangaje ko nta bwoba na mba afite bwo gufungwa

Iri ni ryo jambo rya mbere avuze kuri iyi raporo aho yavuze ko adatinya kujya muri gereza kuko ngo si ubwa mbere yaba afunzwe.

Zuma w’imyaka 74 arashinjwa kurangwa n’ikimenyane, kubogama no kurya ruswa mu gutanga imyanya y’ubuyobozi bwo hejuru abitewe nuko afatirwa ibyemezo na bamwe mu baherwe b’abahinde bakorera muri iki gihugu kubera kubatonesha birenze urugero.

Ibi byatumye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage birara mu mihanda basaba Perezida Zuma kwegura ku butegetsi kubera aya makosa yo kumunga ubukungu bw’igihugu.

Perezida Zuma wigeze gufungwa imyaka 10 nk’imfungwa ya Politiki ubwo yafatanyaga na Nelson Mandela kurwanya apartheid yavuze ko nta bwoba afite bwo kujya muri gereza kuko atari ubwa mbere yaba afunzwe.

Yagize ati: "Njye ntabwo ntewe ubwoba na gereza kuko nabaye muri gereza mu gihe gikomeye"

BBC dukesha iyi nkuru yanditse ko ibi Perezida Zuma yabibwiye abaturage bari bagiye kwigaragambiriza mu ntara Zuma avukamo ya Kwa-Zulu Natal bmusaba kwegura agakurikiranwaho ibyaha bya ruswa ashinjwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo