Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Conde wa Guinea niwe watorewe kuyobora AU

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Perezida Conde wa Guinea niwe watorewe kuyobora AU

Alpha Conde mu nama rusange ya 28 y’abakuru b’ibihugu bigize AU

Perezida wa Guinea, Alpha Conde w’imyaka 78 yatorewe kuyobora Afurika Yunze Ubumwe asimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad wari umazeho umwaka.

Buri mwaka inama rusange y’abakuru b’ibihugu bigize AU itora umwe mu bakuru b’ibihugu uzayiyobora umwaka wose.

Mu nama ya 28 y’uwo muryango iteraniye i Addis Abebba muri Ethiopie, kuri uyu wa Mbere abakuru b’ibihugu batoranyije Alpha Conde usanzwe ari Perezida wa Guinea gusimbura Idriss Deby.

Conde ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu kumvisha Yahya Jammeh wari watsimbaraye ku butegetsi muri Gambia muri uku kwezi, ko akwiye kuvaho agaha umwanya Adama Barrow watowe n’abaturage.

Conde afatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburengerazuba (Ecowas) , byarangije bemeje Jammeh kuva ku butegetsi nta maraso amenetse.

Uretse gutorerwa kuyobora AU, abagize Ecowas banashimiwe by’umwihariko muri iyi nama idasanzwe n’Umunyamabanga wa Loni Antonio Guterres ndetse na bagenzi babo.

Na mbere y’uko inama itangira, Conde ni umwe mu banugwanugwaga bashobora gusimbura Deby kubera urwo ruhare yagize mu gukemura ibibazo bya politiki ymuri Gambia.

Conde ni umunyapolitiki watangiye kuyobora Guinea mu mwaka wa 2010, nyuma y’imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri icyo gihugu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza