Perezida Buhari wari umwaze amezi atatu ataba mu gihugu yagarukanye ingamba nshya

1

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari, wari umaze amezi asaga atatu yaragiye kwivuriza mu Bwongereza yagarutse mu gihugu avuga ko agarukanye amatwara mashya yo kurandura burundu imitwe yose yitwaje intwaro kugirango abaturage babeho mu mutuzo n’amahoro.

Perezida Buhari yagarutse muri Nigeria kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’igihe gisaga amezi atatu avurirwa i London Mu Bwongereza.

Nyuma yo kugaruka mu gihugu, Buhari w’imyaka 70 yavugiye kuri tereviziyo ko yishimiye kugaruka mu gihugu cye gusa ntabwo yigeze atangaza indwara ikomeye yari arwaye yatumye amara igihe kingana gutyo mu baganga. Mu gihe yari ari mu bavuzi, Visi Perezida Yemi Osinbajo niwe wari ku ntebe y’ubuyobozi.

Mu minsi ishize abaturage bari batangiye gusaba ko Buhari asimbuzwa undi bavuga ko ashaje atagishoboye kuyobora dore ko no mu ntangiriro z’uyu mwaka yamaze ibyumweru bitandatu yivuriza mu mahanga.

Agaruka ku byo azakora mu guhashya iterabwoba yagize ati: “Ibyihebe n’inkozi z’ibibi zose zigomba kurwanywa zigasenywa burundu kugirango abaturage benshi babeho mu mahoro n’umutuzo, kubw’ibyo tugiye kongera imbaraga mu kurwanya bamwe mu barwanyi ba Boko Haram bagenda bagerageza kugaba ibitero bishyashya,bashimuta abantu, batwika ..."

Buhari yavuze kandi ko yiteguye guhangana n’ibibazo by’ihangana ry’amoko avuga ko bishyigikiwe n’abanyapolitiki bayobya, avuga ko Nigeria igomba kubaho mu bumwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo