Kwamamaza

MU MAHANGA

Perezida Buhari uherutse kumara amezi yivuza yashimiye byimazeyo abamusengeye

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Buhari uherutse kumara amezi yivuza yashimiye byimazeyo abamusengeye

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari uherutse kumara amezi asaga atatu yivuriza mu Bwongereza indwara itaratangajwe, yashimiye byimazeyo abamusengeye muri ibyo bihe by’uburwayi bukomeye yari arimo akaba yarabashije gukira no kugaruka ku kazi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 01 Nzeri ubwo yifurizaga abasilamu umunsi mukuru wabo mwiza.

Yavuze ko ashimiye mbere na mbere abasilamu kubwo kwizihiza uyu munsi wabo bafata nk’umunsi mukuru w’ibitambo ariko by’umwihariko yashimiye abantu bose bamusengeye ubwo yari arembejwe n’uburwayi.

Yagize ati: "Ndongera gushimira abanya-Nigeria bose basengeye gukira kwange bakanakomeza kunyishimira, no gufatanya nange kuva ngarutse, amasengesho yanyu n’ubufasha bwanyu byanyongereye imbaraga no kwiyubaka no kubaka ubuyobozi bugamije kubaka Nigeria y’igihangange. Tugomba kwiga kwibonanamo nk’abavandimwe basangiye umurage kandi twebwe nka Guverinoma ntutuzabatererana."

Ubwo Buhari yari amaze igihe kinini mu mahanga, hari abaturage bamwe batangiye kwigaragamba basaba ko yeguzwa hakajyaho undi ushoboye kuko bavugaga ko Buhari ashaje atagishoboye kuyobora, gusa Buhari uyu munsi yasabye abaturage gufasha hasi ibitekerezo bibi bagafatanya kubaka ubumwe n’urukundo.

Ati: "Kubw’aka kanya, ndasaba abantu bose kwigizayo ibitekerezo bibi no gukomezaumurunga w’ubucuti n’ubumwe kugirango abanya-Nigeria dukomeze kuba umwe. Uyu munsi mukuru w’ibitambo ni umwanya wo kwicara tukigira ku rugero rwiza rw’Intumwa y’Imana Aburahamu.

Buhari yavuze ko Leta itazatererana abaturage bayo kubaka Nigeria bifuza.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza