Papa Francis yatoranyije abandi bakalidinali bashya bemerewe kuvamo uzamusimbura

Mu bakaridinali bashyizweho na PapaFrancis baturuka mu bihugu bitandukanye byo kumigabane itandukande igize umubumwe w’isi.

Harimo abakomoka muri Repubulika ya Centrafrique , Bangladesh, Papua , Guinea na Mauritius,Ubutaliyani, Leta Zunze Ubumwe za Amerika USA, Espagne, Brasil, Ububiligi, Venezuela, Lesotho , Malayisia, na Albania hakabamo n’intumwa y’i Vatican muri Syria.

Aba batoranyijwe ari bamwe mu bagize itsinda ry’abazatoranywamo uzasimbura Papa Francis.

BBC yatangaje ko abakalidinale bafite munsi y’imyaka 80 ari bo gusa bemerewe gutoranywamo ishobora gusimbura Papa kandi ngo 13 muri aba 17 batowe bari munsi y’iyi myaka, bivuze ko bemerewe gutorwamo uzasimbura Papa Francis.

Iyi ni inshuro ya gatatu Papa Francis atoranyije Abakaridinali kandi ngo yakunze gukora uko ashoboye ashyiraho abatari abo ku mugabane w’u Burayi gusa.

Mu muhango wabaye ejo ku wa Gatandatu, yanenze bikomeye icyo yise, guhangana no kutumvikana birimo kurushaho gufata indi ntera mu bantu akebura abubaka inkuta, bakanubaka za bariyeri ndetse n’imitwe y’iterabwoba.

Amazina y’Abakaridinali bashya n’ibihugu bakomokamo

Mario Zenari, (Butaliyani)
Dieudonne Nzapalainga, (Centrafrique)
Carlos Osoro Sierra (Espagne)
Sergio da Rocha (Brazil)
Blase J Cupich(USA)
Patrick D’Rozario(Bangladesh)
Baltazar Enrique Porras Cardozo(Venezuela)
Jozef De Kesel(u Bubiligi)
Maurice Piat(Mauritius)
Kevin Joseph Farrell(USA)
Carlos Aguiar Retes(Mexico)
John Ribat(Papua New Guinea)
Joseph William Tobin(USA)
Anthony Soter Fernandez(Malaysia)
Renato Corti (u Butaliyani)
Sebastian Koto Khoarai(Lesotho)
Na Ernest Simoni(Albania)

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo