Papa Francis yagiranye ikiganiro cyihariye n’abahoze bakoreshwa uburaya

Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis yatunguye abagore 20 bahoze bakoreshwa umwuga w’uburaya ku ngufu ubwo yabasuraga i Roma aho bahawe amacumbi yo kubamo.

Aba bagore ni abakuwe mu maboko y’abagabo babakoreshaga uburaya ku ngufu (kubacuruza) maze bahabwa amacumbi yo kubamo ndetse n’ubundi burinzi mu mujyi mukuru w’ubutariyani i Roma mu kigo cy’abihaye Imana.

Aba bagore baganiriye na Papa Francis kuri uyu wa 12 Kanama 2016 mu gihe gisaga isaha, ngo bacuruzwaga ku ngufu n’abagabo babaga barabazanye bababeshya ko bagiye kubaha akazi aho abenshi muri bo ngo baturutse muri Afurika hakabamo n’abaturutse hirya no hino ku mugabane w’Uburayi.

Papa Francis yagiye asubiramo kenshi ko igikorwa cy’icuruzwa ry’abantu ari icyaha gikomeye gikorerwa ikiremwa muntu.

Ubwo yabasuraga, umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi yicaranye na bo maze aganira na bo ku buryo burambuye agamije kubahumuriza no kubakomeza nyuma yo gutangira ubuzima bushya.

Muri abo bagore harimo abanya Nigeria barindwi, Abaromaniya batandatu, abanya Arubaniya bane, umutaliyani umwe, umunya Tuniziya umwe, n’undi umwe wo muri Ukraine.

Aba bagore bafite imyaka iri hejuru ya 30 ngo uretse ibikomere bafite ku mutima kubera gucuruzwa ku ngufu ngo banafite ibikomere ku mubiri inyuma bigaragaraza ko barenganywaga bikomeye.

Gusa ngo kuri ubu bari mu mahoro nyuma yo kuvanwa muri ubwo buzima bugoranye bakajyanwa kwitabwaho mu kigo cy’abihaye Imana nkuko BBC ibitangaza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo