Kwamamaza

MU MAHANGA

Papa Francis yaba yarijeje Kabila kumurwanaho naramuka yemeye kuva ku butegetsi

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Papa Francis yaba yarijeje  Kabila kumurwanaho naramuka yemeye kuva ku butegetsi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis ngo yaba yarasezeranyije Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Joseph Kabila, ko nta kibazo cy’umutekano azagira naramuka yemeye kuva ku butegetsi mu mahoro.

Kabila yagiriye uruzinduko i Roma kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Nzeli, ku butumire bwa Papa Francis.

Ikinyamakuru Africa News cyatangaje ko baganiriye ibintu bitandukanye byibanze ku mutekano muri icyo gihugu, Papa akamusaba kuva ku butegetsi mu mahoro.

Umwe mu bantu bizewe mu Bubiligi, ngo yabwiye icyo kinyamakuru ko Papa yijeje Kabila umutekano usesuye naramuka yemeye kuva ku butegetsi.

Cyagize giti “Hari umuntu waduhaye amakuru ari i Buruseli kandi mu buryo bwizewe, ko Papa Francis azinjira mu bijyanye n’umutekano wa Kabila, mugihe yemeye kuva ku butegetsi manda ye irangiye, ntiyongere kwiyamamaza.”

Byari biteganyijwe ko manda ya kabiri ya Perezida Kabila irangira tariki 19 Nzeli uyu mwaka, icyakora aracyayoboye nyuma y’aho Komisiyo y’amatora itangarije ko nta bushobozi irabona bwo gutegura amatora.

Hatumijwe ibiganiro bya Leta n’abatavuga rumwe nayo, ngo hashakirwe umuti ikbazo cy’igihe amatora yabera nta mvururu zivutse, nubwo benshi mu batavuga rumwe na Leta banze kubyitabira.

Amagana y’abatavuga rumwe na Kabila biroshye mu mihanda mu cyumweru gishize bamagana uko gukomeza kuyobora kandi manda yararangiye, ndetse abagera kuri 44 bahasize ubuzima nk’uko Human Right Watch iherutse kubitangaza.

Kabila ntaratangaza niba azongera kwiyamamaza, ariko abakurikiranira ibya politiki hafi bemeza ko ibyo ari gukora ari uburyo bwo gushaka kuguma ku butegetsi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza